Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama

Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama."

[Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bintu bihambaye kandi bifite umumaro mu moko yo guharanira inzira ya Allah harimo ijambo ry'ukuri ritabogama imbere y'umutegetsi cyangwa se umuyobozi w'umunyamahugu, kubera ko ari ugushyira mu bikorwa kimwe mu biranga kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi, byaba mu mvugo cyangwa se inyandiko cyangwa se igikorwa cyangwa se n'ibindi byatuma inyungu rusange zigerwaho, n'ibibi bikigizwayo.

فوائد الحديث

Kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi ni kimwe mu bigize guharanira inzira ya Allah (Djihadi).

Kugira inama umuyobozi ni imwe muri Djihadi zikomeye, ariko bikoranwa ubumenyi n'ubushishozi no kudahubuka.

Al Khatwabiy yaravuze ati: Impamvu byabazwe nka Djihadi iruta izindi, nuko umuntu urwanyije umwanzi, aba ari hagati y'ibintu bibiri kwiringira no kugira ubwoba, atazi niba azabona intsinzi cyangwa se atazayibona. Kandi umutegetsi aba afite ububasha mu kuboko kwe, iyo avuze ukuri agategeka ibyiza, aba ashobora guhura n'ingaruka, akiteza kurama. Ari nabyo byatumye ibi biba ari bwo buryo bwa Djihadi bwiza kuruta ubundi mu rwego rwo kurwanya ubwoba. Byaranavuzwe biti: Iyi niyo Djihadi nziza, kubera ko umutegetsi aramutse akurikije ibyo amubwiye, inyungu zaba nyinshi ndetse zikagera no ku bantu benshi, n'inyungu zikabaho.

التصنيفات

Agaciro ko kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi.