Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)

Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ati: "Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)."

[Hasan/Sound.] [Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira abantu babi ko ari babandi imperuka izasanga bakiri bazima, ndetse na ba bandi bagize imva ahantu ho gusengera (imisigiti).

فوائد الحديث

Kuziririza kubaka imisigiti ku mva, kuko ari bumwe mu buryo buganisha mu ibangikanyamana.

Kuziririza gusalira ku mva kabone n'iyo zaba zitubakiye, kubera ko umusigiti ni izina ry'ahantu basalira bakubama, kabone n'iyo haba hatubakiye.

Uzafata imva z'abantu bakoraga ibikorwa byiza akahagira umusigiti wo gusaliramo azaba ari mu bantu babi, kabone n'iyo yakibwira ko yabikoze agamije kwiyegereza Allah.