Baroramye abakabya mu idini

Baroramye abakabya mu idini

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha): "Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiyemo inshuro eshatu!

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravugamo ko abantu bakabya mu idini nta bumenyi, bafite igihombo ndetse batari no ku muyoboro w'ukuri haba mu idini ryabo ndetse no mu buzima bwabo bwa hano ku isi, haba mu mvugo zabo ndetse no mu bikorwa byabo, kandi ko barengereye umurongo w'amategeko yagennye wazanywe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

فوائد الحديث

Ni ikizira gukabya no kwigora ukora ibyo udashoboye mu bintu byose, ndetse no gushishikariza kwitandukanya nabyo mu bintu ibyo ari byo byose, by'umwihariko igihe ari mu bikorwa byo kwiyegereza Allah (Ibadat), no guha agaciro abakora ibikorwa byiza.

Guharanira kugera ku bitunganye mu bikorwa byo kwiyegereza Allah ndetse no mu bindi ni ikintu cyiza, ariko bigakorwa byubahirije umurongo wagenwe n'amategeko y'idini ry'ubuyisilamu.

Ni byiza gushimangira igikorwa cy'ingenzi, kubera ko n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iri jambo yarisubiyemo inshuro eshatu.

Idini ry'ubuyisilamu riroroshye.