Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga

Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga

Hadith yaturutse kwa Al Bara-u (Imana imwishimire) Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko gukunda aba Answar b'i Madinat ari kimwe mu bigaragaza ukwemera kuzuye, kubera ko ari bo batabaye idini ku ikubitiro, ndetse banatabara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), banaharanira guha ubuhungiro abayisilamu babahungiyeho, banatanga imitungo ndetse nabo ubwabo baritanga kubera guharanira inzira ya Allah; kandi ko kubanga ari ikimenyetso cy'uburyarya. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko uzakunda aba Answar, Allah nawe azamukunda, n'uzabanga Allah nawe azamwanga.

فوائد الحديث

Muri iyi Hadith haragaragaramo ibigwi bihambaye by'aba Answar, kubakunda ni kimwe mu bigaragaza ukwemera ndetse no kwitandukanya n'uburyarya.

Gukunda abakunzi ba Allah no kubarengera ni impamvu ituma Allah akunda umugaragu we.

Agaciro n'ibyiza by'ababaye abayisilamu ku ikubitiro.

التصنيفات

Ibice bigize ukwemera., Agaciro n'ibyiza by'abasangirangendo (Imana ibishimire).