Najyaga nogana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, twembi dufite ijanaba; yajyaga inantegeka gucyenyera, tukishimishanya ahandi hose hasigaye ndi mu mihango

Najyaga nogana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, twembi dufite ijanaba; yajyaga inantegeka gucyenyera, tukishimishanya ahandi hose hasigaye ndi mu mihango

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abamera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Najyaga nogana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, twembi dufite ijanaba; yajyaga inantegeka gucyenyera, tukishimishanya ahandi hose hasigaye ndi mu mihango ndetse yajyaga irunguruka n'umutwe wayo iri mu mwiherero (Itikaf), nkayimesera mu mutwe ndi mu mihango.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Aishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) kuri bimwe bimwerekeyeho hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); no muri byo nuko yajyaga yogana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, bombi bakaba ari cyo badahamo amazi yo kwiyuhagira. Kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yamwifuzaga ari mu mihango yamutegekaga kugira icyo acyenyera uhereye ku mukondo kugeza mu mavi, akishimishanya nawe ahandi hasigaye. Ndetse ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ijya mu mwiherero mu musigiti (Itikaf), igasohora umutwe wayo mu cyumba cya Aishat, akamumesera mu mutwe ari mu cyumba cye.

فوائد الحديث

Biremewe ko umugabo n'umugore we bogera mu gikoresho kimwe.

Biremewe ko wakishimishanya n'umugore wawe ari mu mihango, hatarimo gukorana imibonano mpuzabitsina, kandi ko umubiri we uba ufite isuku.

Ni byiza kugira umucyenyero acyenyera mu gihe bari muri uko kwishimishanya.

Gushyiraho impamvu zatuma umuntu yirinda kugwa mu biziririjwe.

Kubuza umugore uri mu mihango kumara umwanya mu musigiti.

Biremewe ku mugore uri mu mihango akora ku bintu bitose cyangwa se ibyumutse, nko kumesa mu musatsi no kuwusokoza.

Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaniraga neza abayo.

التصنيفات

Umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye n'uburyo yashyingiwe n'uburyo yabanye neza n'abagore bayo.