Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza

Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko iyo Allah ashakiye ibyiza abagaragu abagerageza, muri bo ubwabo no mu mitungo yabo ndetse no mu miryango yabo, kuko bituma uwageragejwe agarukira Allah amusaba, ndetse akanamubabarira ibyaha bye, akanamuzamura mu ntera.

فوائد الحديث

Umwemeramana agerwaho n'amoko atandukanye y'ibigeragezo.

Kugeragezwa bishobora kuba ikimenyetso cy'uko Allah akunda umugaragu we, kugira ngo Allah amuzamuye mu ntera ndetse akanamubabarira ibyaha bye.

Gushishikariza kwihangana mu gihe cy'ibigeragezo no kutijujuta.