إعدادات العرض
Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje
Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje
Hadith yaturutse kwa Muadh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu rugendo, nuko umunsi umwe turi kugenda nisanga ndi bugufi yayo, ndayibwira nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mbwira igikorwa kimwe nakora kikazanyijiza mu ijuru, ndetse kikazantandukanya n'umuriro, nuko iransubiza iti: Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje: Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat, utange amaturo, usibe igisibo cya Ramadhan, ndetse ukore n'umutambagiro mutagatifu. Hanyuma irangije iravuga iti: Ese nkubwire imiryango y'ibyiza? Igisibo ni urukingo, n'ituro rizimya icyaha nk'uko amazi azimya umuriro, n'iswalat umuntu asaye mu gicuku. Mu'adh aravuga ati: Nuko arangije asoma umurongo wa Qur'an ugira uti: "Bubura imbavu zabo mu buryamo}, kugeza ubwo ageze ahagira hati {ibyo bakora." Irangije iravuga iti: Ese nkubwire igihatse ibindi n'inkingi ya mwamba yabyo, ndetse n'agasongero kabyo? Ndayisubiza nti: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko iravuga iti: Agasongera ka byose ni ubuyisilamu, n'inkingi yabyo ya mwamba ni iswalat, n'agasongero kabyo ni ukurwana intambara ntagatifu uharanira inzira ya Allah, nuko irangije irambwira iti: Ese nkwereke igihatse ibyo byose? Ndavuga nti: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko ifata ururimi rwayo iravuga iti: Uzirinde iki, ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo tuvuga? Nuko irambwira iti: Sigaho yewe Mu'adh!, ese wagize ngo hari ikindi kizarundumirira abantu benshi mu muriro bakabanzamo uburanga bwabo, usibye umusaruro w'ibyo bavuga n'indimi zabo?"
الترجمة
العربية Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം नेपाली Deutsch Кыргызча తెలుగు ქართული Moore Magyar Svenska Македонски ಕನ್ನಡ Українська አማርኛالشرح
Mu'adh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu rugendo, nuko umunsi umwe turi kugenda nisanga ndi bugufi yayo, ndayibwira nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mbwira igikorwa kimwe nakora kikazanyijiza ijuru, ndetse kikazantandukanya n'umuriro, nuko iransubiza iti: Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje; jya ushyira mu ngiro amategeko y'ubuyisilamu: Irya mbere: Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, Irya kabiri: Uhozeho iswalat eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro: Irya mu gitondo, ku manywa, ku gicamunsi, izuba rirenze, n'iryo mu ijoro wubahiriza ibisabwa byose. Irya gatatu: utange amaturo y'itegeko, nayo ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah by'itegeko, muri buri mutungo wujuje ibipimo byagenwe n'amategeko, ahabwa abantu runaka bagenwe. Irya kane: Usibe igisibo cya Ramadwan, ureka kurya no kunywa n'ibindi byatuma usiburuka, ukabikora ufite umugambi wo kwiyegereza Allah, uhereye umuseke utambitse kugeza izuba rirenze. Irya gatanu: Ukore umutambagiro mutagatifu i Makat, ahakorerwa amasengesho n'imihango runaka mu rwego rwo kwiyegereza Allah. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iramubwira iti: Ese nkubwire imiryango y'ibyiza?? Wubahiriza biriya by'itegeko ndetse unakora iby'imigereka? Icya mbere: Igisibo cy'umugereka ni urukingo, kuko kibuza ugikoze kugwa mu byaha, kigaca intege umubiri, n'irari. Icya kabiri: Ituro rizimya icyaha nyuma yo kugikora kikavaho. Icya gatatu: Iswala umuntu asaye mu gicuku, nuko irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: "Bubura imbavu zabo mu buryamo}, basali, basingiza Allah, basoma Qur'an, basaba Allah {bamutinya kandi baniringiye impuhwe ze kandi no mu byo twabahaye bakuramo ibyo batanga; nta n'umwe wamenya ibyo bahishiwe binezeza ku munsi w'imperuka, ndetse no mu ijuru n'ingabire ziririmo, ibyo bizaba ari ingororano z'ibyo bakoze." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Ese nkubwire igihatse ibindi n'inkingi ya mwamba yabyo, ndetse n'agasongero kabyo? Mua'dh (Imana imwishimrie) arayisubiza ati: Yego Yewe Ntumwa y'Imana! Nuko iravuga iti: Agasongera ka byose ni ubuyisilamu aribwo bukubiyemo ubuhamya bubiri, ari nabwo shingiro ry'ukwemera k'umuntu. N'inkingi yabwo ya mwamba ni iswalat, bityo nta buyisilamu nta swala, nkuko nta nzu yabaho idafite inkingi, bityo uzasali ukwemera kwe kuzakomera kandi kwiyongere. N'agasongero kabwo no gukomera kwabwo? Ni uguharanira inzira ya Allah, ukoresha imbaraga zawe zose mu guhashya abanzi babwo, kugira ngo idini rya Allah rikomere. Intumwa y'Imana irangije irambwira iti: Ese nkwereke igihatse ibyo byose? Nuko ifata ururimi rwayo iravuga iti: Uzabuze iki kuvuga ibitakureba. Hanyuma Mu'adh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese Allah azaduhanira ibyo tuvuga? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Sigaho yewe Mu'adh! Ese wagize ngo hari ikindi kizarundumirira abantu benshi mu muriro bagwirirana, usibye umusaruro w'ibyo bavuga n'indimi zabo nk'ubuhakanyi, ubukozi bw'ibibi, gutukana, gusebanya, guhemana, no kubeshyera abandi ndetse n'ibindi?فوائد الحديث
Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bashishikajwe no gushaka ubumenyi, niyo mpamvu kenshi bayibazaga ibibazo.
Abasangirangendo (Imana ibishimire) bari bari ku rwego rukomeye rwo gusobanukirwa kuko bari bazi neza ko gukora ibikorwa ariyo mpamvu yo kujya mu ijuru.
Ikibazo Mu'adh (Imana imwishimire) yabajije cyari gihambaye; kuko ari ryo banga ry'ubuzima ndetse no kubaho, kubera ko buri wese uriho hano ku isi muri bene Adamu cyangwa se mu majini intego ye nyamukuru ni ijuru cyangwa se umuriro, niyo mpamvu iki kibazo cyari gihambaye.
Kuzinjira mu ijuru byubakiye ku gushyira mu ngiro inkingi eshanu z'ubuyisilamu arizo: Ubuhamya bubiri, gusali, gutanga amaturo, igisibo, ndetse no gukora umutambagiro mutagatifu.
Umutwe wa byose ni itegeko riruta ayanfi ni ukugaragira Allah wenyine we udafite undi babangikanye.
Impuhwe za Allah ku bagaragu be aho yabafunguriye imiryango y'ibyiza, kugira ngo bongere impamvu zo kugera ku bihembo n'ingororano ndetse n'imbabazi z'ibyaha byabo.
Agaciro ko kwiyegereza Allah ukora ibikorwa by'umugereka nyuma yo gukora ibyo wategetswe.
Iswalat muri Isilamu ni inkingi ya mwamba yubakiyeho inzu, iyo idakozwe n'ubuyisilamu ntibuba bukiriho, nkuko inzu idafite inkingi yahirima.
Ni itegeko kurinda ururimi ibyabangamira abantu mu kwemera kwabo.
Kurinda ururimi no kurubuza kuvuga ibyo rwiboneye, niryo shingiro ry'ibyiza byose.
التصنيفات
Ubuyisilamu.