إعدادات العرض
Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu
Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu.."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Português Kurdî සිංහල Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം नेपाली Deutsch Кыргызча తెలుగు ქართული Moore Magyar Svenska Македонски ಕನ್ನಡ Українськаالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ikimenyetso kigaragaza ko ukwezi kwa Ramadhan kwageze cyangwa se kwarangiye, aho yavuze iti: Nimubona ukwezi kwa Ramadhan guhingutse mujye musiba, ariko ibicu nibibakingiriza ntimukubone mujye mubara iminsi 30 y'ukwezi kwa munani (Shaban), nimunabona ukwezi kwa cumi (Shawali) mujye musiburuka ariko nimugukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu y'ukwezi kwa Ramadhan.فوائد الحديث
Dushngira ku kubona ukwezi, ntabwo dushingira ku kubara mu kwemeza ko ukwezi kwatangiye.
Ibun Al Mun'dhir yavuze ko igisibo cy'ukwezi kwa Ramadwan kiba atari itegeko iyo hemejwe ku ukwezi kwatangiye bashingiye ku kubara gusa badashingiye ku kuba bakubonye.
Ni itegeko kuzuza iminsi mirongo itatu y'ukwezi kwa Shabani, iyo ukwezi kwa Ramadhan gukingirijwe n'ibicu n'ibindi.
Ukwezi gushingiye ku mboneko z'ukwezi kugira iminsi makumyabiri n'icyenda cyangwa se mirongo itatu.
Ni itegeko kuzuza iminsi mirongo itatu y'ukwezi kwa Ramadhan, iyo habayeho ibicu cyangwa se n'ibindi bigakingiriza ukwezi kwa cumi (Shawali).
Umuntu uri ahantu hatari ukurikiranira abayisilamu ibijyanye n'igisibo cyangwa se akaba ari mu batajya babyitaho, akwiye kubyitaho agakurikirana ubimufashamo igihe yakubonye we ubwe cyangwa se kwabonywe n'uwo yizera; agasiba ari we arebeyeho ndetse akanasiburuka ari we arebeyeho.
التصنيفات
Kubona ukwezi.