إعدادات العرض
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse
Hadith yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල Русский Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം नेपाली Deutsch Кыргызча తెలుగు ქართული Moore Magyar Svenska Македонски ಕನ್ನಡ Українськаالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu butumwa bwavuye ku bahanuzi bo hambere, ndetse nyuma yaho abantu bakagenda babihererekanya, uko bagiye basimburana ikinyejana inyuma y'ikindi, kugeza ubwo byageze no ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ni ubu bukurikira: Jya ureba ibyo ushaka gukora nusanga bitari mu biteye isoni jya ubikora, ariko nusanga biri mu biteye isoni jya ubireka; kubera ko icyakubujije gukora ibibi ni isoni, bityo udafite isoni yishora mu bibi byose n'ibiteye isoni.فوائد الحديث
Kugira isoni ni ryo shingiro ry'imico myiza.
Kugira isoni ni bimwe mu byaranze abahanuzi (Amahoro ya Allah abahundagareho), ndetse ni na kimwe mu byo tubakuraho.
Kugira isoni nibyo bituma umuyisilamu akora ibikorwa byiza, bimugaragaza neza, maze akareka ibimutesha agaciro kandi bikanamusuzuguza.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Itegeko ririmo nuko biziruye, bisobanuye ngo nushaka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose, nikiba kiri mu byo utagirira isoni Allah cyangwa se abantu igihe ugikoze ujye ugikora, bitari ibyo ujye ukireka. Aha ni naho ubuyisilamu bwubakiye aho bugaragaza ko icyintu cy'itegeko cyangwa se abantu bashishikarizwa gukora, kukireka byagakwiye gutera umuntu isoni, n'ikibujijwe kizira cyangwa se kitari cyiza umuntu agaterwa isoni no kugikora. Naho icyiza dushishikarizwa gukora, kugira isoni zo kugikora biremewe, kimwe nk'uko kugira isoni zo kukireka byemewe. Bityo iyi Hadith ikubiyemo amategeko atanu; byanavuzwe ko ari itegeko riba ririmo gutera ubwoba no kwihanangiriza. Bisobanuye ngo: Nuramuka wambuwe isoni ujye ukora ibyo ushatse, kuko Allah azabiguhembera; hari n'abandi bamenyi bavuze ko ari itegeko bivuze gutanga amakuru, bisobanuye ngo: Wa wundi utagira isoni akora ibyo ashatse!
التصنيفات
Imico myiza.