إعدادات العرض
Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we?
Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we?
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we? Baramusubiza bati: Nta mwanda wasigara ku mubiri we! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ni nk'uko iswalat eshanu, ziba impamvu yuko Allah ababarira umuntu ibyaha."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Português සිංහල Svenska ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Tiếng Việt Hausa Kiswahili پښتو অসমীয়া دری Кыргызча or Malagasy नेपाली Čeština Oromoo Română Nederlands Soomaali తెలుగు മലയാളം ไทย Српски ಕನ್ನಡ Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije iswalat eshanu za buri manywa na nijoro mu kubabarirwa ibyaha bito bito umuntu akora nk'umugenzi utemba imbere y'inzu y'umuntu akajya yogamo buri munsi iswalat eshanu, bituma nta mwanda usigara ku mubiri we.فوائد الحديث
Ibi byiza ni umwihariko mu kubabarirwa ibyaha bito, naho ibyaha bikuru byo bisaba ko umuntu yicuza bya nyabyo.
Ibyiza byo gukora iswalat eshanu no kuzitwararika, zikorwa uko bikwiye, hubahirizwa inkingi, amabwiriza, ibyangombwa, n'ibikorwa by'imigereka muri zo.
التصنيفات
Agaciro k'iswala.