“Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”

“Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”

Hadihti yaturutse kwa Abdullah IBun Amri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba Allah ibi bikurikira: “Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yikinga kuri Allah ngo amurinde ibi bikurikira: Icya mbere: Mana Nyagasani nkwikinzeho kuko nta wundi nakikingaho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, unantere inkunga nshobore kuryishyura. Icya kabiri: Kunesha umwanzi, no kunyigarurira, no kundinda ikibi cye, no kumutsinda. Icya gatatu: No gushinyagurirwa n’abanzi, no kwishimira ibigeragezo biba ku bayisilamu.

فوائد الحديث

Gushishikariza kwikinga kuri Allah ngo akurinde buri icyo ari cyo cyose cyakubuza kumwumvira, cyangwa se kigatera impagaraga nk'amadeni n'ibindi.

Ideni nk'ideni ntacyo ritwaye, ariko ariko ikibazo ni kuri wa wundi udafite ubushobozi bwo kuryishyura. Uku niko kunanirwa kwishyura ideni.

Umuntu aba akwiye kwitandukanya n'ibyatuma anangwa cyangwa se yashinyagurirwa.

Kugaragaza urwango abahakanyi bafitiye abemeramana, n'uburyo bashinyagurira bagenz babo igihe habayeho ibigeragezo.

Kuba abanzi bagaragaza ibyishimo kubera ibyago bibaye ku muntu, nibyo bikomeye kuruta ibyo byago ubwabyo.

التصنيفات

Ubusabe dukomora muri Qur'an no mu nyigisho z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).