Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu

Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu

Hadithi yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu akunda bamwe mu bagaragu be; Muri bo harimo umutinyamana wubahiriza amategeko ye, akitandukanya n'ibyo yamubujije. Akunda kandi uwihagije udasabiriza mu bantu kubera Allah, ntagire undi asaba. Akunda kandi uwicisha bugufi, agaragira Nyagasani we, wita ku bimufitiye akamaro, utita ku kuba yashimwa n'abantu cyangwa se ngo bamushimagize.

فوائد الحديث

Kugaragaza bimwe mu bikorwa byatuma Allah akunda abagaragu be, ari byo: Kumutinya, kwicisha bugufu, no kunyurwa n'ibyo Allah yabageneye.

التصنيفات

Imico myiza.