Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah

Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abameramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje aho nari ndi, isanga nafungishije ububiko bwanjye igitambaro kiriho amashusho y'ibihumeka, nuko ibibonye iragica, inahinduka mu buranga iravuga iti: Yewe Aishat! Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah", nuko Aishat aravuga ati: Nuko cya gitambaro turagica, tugikoramo umusego umwe cyangwa se ibiri."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yinjiye mu rugo rwayo kwa Aishat (Imana imwishimire) isanga yatwikirije ububiko bwe yabikagamo ibintu igitambaro kiriho amashusho y'ibihumeka, nuko ihinduka mu buranga bwayo irarakara kubera Allah, igikuraho iragica maze iravuga iti: Abantu bazahanishwa ibihano bikomeye kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah! Aishat aravuga ati: Nuko tugikuramo umusego umwe cyangwa ibiri.

فوائد الحديث

Kubuza ikibi ukikibona no kutabicyereza, igihe ubona nta ngaruka mbi biri buteze!

Ibihano bikomeye ku munsi w'imperuka birarutanwa bitewe n'ubuhambare bw'icyaha.

Gukora amashusho y'ibihumeka ni kimwe mu byaha bikuru.

Impamvu gukora aya mashusho ari ikizira ni ukubera kwigana ibiremwa bya Allah Nyir'ubutagatifu, ubikora yaba agamije kwigana cyangwa se agamije indi mpamvu.

Amategeko y'ubuyisilamu yashishikariye kurinda imitungo tuyibyaza umusaruro, nyuma yo kuyirinda ibibujijwe muri yo.

Kubuza gukora amashusho y'ibihumeka uko yaba ameze kose, n'ubwo yaba atahawe agaciro.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we Mana yonyine.