Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma

Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma

Hadithi yaturutse kwa Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo twajyaga dukora mu gihe cy'ubujiji (cya mbere y'ubuyisilamu)? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibyiza byo kuba umuyisilamu. Kandi ko ubaye umuyisilamu agakora neza abikoze kubera Allah kandi ari umunyakuri; ntazahanirwa ibyaha yakoze mbere y'uko aba umuyisilamu. Kandi ko uzakora ibikorwa bibi yaramaze kuba umuyisilamu nko kuba yaba indyarya cyangwa se akava mu idini ry'ubuyisilamu, azahanirwa ibyaha yakoze mu buhakanyi ndetse n'ibyo yakoze amaze kuba umuyisilamu.

فوائد الحديث

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bitwararikaga cyane ndetse bakagirira ubwoba ibikorwa byabaranze mbere y'uko baba abayisilamu (bakiri mu gihe cy'ubujiji).

Gushishikariza gushikama ku buyisilamu.

Ibyiza byo kuba umuyisilamu, kandi ko kuba we bikuraho ibyaha byabanje.

Umuntu uva mu buyisilamu, n'indyarya azabazwa buri gikorwa yakoze mbere yo kuba umuyisilamu na nyuma yo kuba we.

التصنيفات

Ubuyisilamu., Ukwiyongera k'ukwemera no kugabanyuka kwayo.