Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani

Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Umwe muri twe ajya atekereza muri we ikintu, ariko kuba yatwikwa n'umuriro kuri we ni byo byamubera byiza kuruta kuba yakivuga, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Allah Akbar (Imana niyo nkuru), Allah Akbar (Imana niyo nkuru)! Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu DAwud na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra]

الشرح

Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri umwe muri twe atekereza muri we ikintu ari ko akaba atatinyuka kukivuga, ahubwo akaba yumva kuba yashya agakongoka agahinduka ivu byaba byiza kuruta kukivuga. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ijambo Allah Akbar (Imana niyo nkuru!) inshuro ebyiri, maze ishimira Allah we uburizamo imigambi ya Shaytwani ku mugaragu we.

فوائد الحديث

Kugaragaza ko Shaytwani igihe cyose iba irekereje abemeramana kugira ngo ibashuke maze ibakure ku kwemera ibatware mu buhakanyi.

Kugaragaza ko Shaytwani nta bubasha afite ku bemeramana usibye gusa kubateza urungabangabo.

Umwemeramana akwiye igihe cyose kwirinda ibishuko bya Shaytwani akanabyamagana.

Biremewe kuvuga ijambo Allah Akbar igihe ubonye cyangwa se wumvise ikintu cyiza cyangwa se ikigutangaje cyangwa se n'ibindi bimeze nka byo.

Biremewe ko umuyisilamu abaza umumenyi icyo ari cyo cyose kimugoye.

التصنيفات

Kwemera Allah Nyir'ubutagatifu., Amajini.