Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe?

Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe?

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe? Nuko ababwire ati: Njye ndabaha ibirenze ibyo, maze bavuge bati: Yewe Nyagasani, ni ibihe byiza bibiruse? Maze ababwire ati: Ndabahundagazaho kubishimira, sinzongere kubarakarira na rimwe!"

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru bamaze kuryinjiramo ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, bamwikirize bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye; Nuko ababwire ati: Ese mwanyuzwe? Bamusubize bati: Yego Nyagasani twanyuzwe; kandi ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha undi uwo ari we wese mu biremwa byawe?! Allah Nyir'ubutagatifu abasubize ati: Ese mbahe ibyiza birenze ibyo? Bavuge bati: Mana Nyagasani ni ibihe byiza biruta ibi?! Allah abasubize ati: Ndabahundagazaho kubishimira, kandi sinzongere kubarakarira na rimwe.

فوائد الحديث

Allah azagirana ikiganiro n'abantu bazajya mu ijuru.

Inkuru nziza Allah azaha abantu bo mu ijuru yo kuba azabishimira, ndetse ntazigere abarakarira na rimwe.

Abazajya mu ijuru bose bazishimirwa n'ubwo bazaba batandukanye mu buturo bazaba barimo, ndetse banatandukanye mu nzego barimo, kuko bose bazasubiza mu mvugo imwe bagira bati: Waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe!

التصنيفات

Kwemera ko Allah afite amazina n'ibisingizo yihariye., Ibigize ijuru ndetse n'umuriro.