Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu

Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu

Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Samurat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kurahirira ku nkozi z'ibibi nk'ibigirwamana ababangikanyamana bajyaga bagaragira mu cyimbo cya Allah, ari nabyo mpamvu y'ubugizi bwa nabi bwabo n'ubuhakanyi bwabo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yabujije kurahirira ku bakurambere; kubera ko byari mu muco w'abarabu mbere y'ubuyisilamu kurahirira ku bakurambere mu rwego rwo kubiratana.

فوائد الحديث

Kurahirira ku bindi ntibyemewe uretse kuri Allah, no ku mazina ye, n'ibisingizo bye.

Ni ikizira kurahirira ku bigirwamana no ku bakurambere no ku batware, n'ibindi nkabyo bitari ukuri.

Kurahira ku kindi kitari Allah ni ibangikanyamana rito rishobora no kuba ibangikanyamana rikuru, iyo urahiye yumvise mu mutima we ahaye agaciro icyo arahiriye ndetse akanacyubaha nk'uko yubaha Allah cyangwa se akemera ko nacyo gikwiye kugaragirwa.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine.