Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira isoni kurusha umukobwa w'isugi, iyo yabonaga ikintu itishimiye twabiboneraga mu buranga bwayo

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira isoni kurusha umukobwa w'isugi, iyo yabonaga ikintu itishimiye twabiboneraga mu buranga bwayo

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira isoni kurusha umukobwa w'isugi, iyo yabonaga ikintu itishimiye twabiboneraga mu buranga bwayo.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Abu Said Al Khudriy (Imana imwishimire) aravuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga irangwa no kugira isoni kuruta umukobwa w'isugi utararongorwa, uba mu cyumba. No mu bigaragaza isoni zayirangaga nuko iyo yangaga ikintu, uburanga bwayo bwarahidnukaga ntivuge, abasangirangendo bakamenya ko yabyanze mu buranga bwayo.

فوائد الحديث

Kugaragaza bimwe mu byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) harimo no kurangwa n'isoni, bikaba ari umwe mu mico myiza kandi ihambaye.

Isoni zaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe cyose habaga hatabayeho kurengera amategeko ya Allah; iyo habaga habayeho kuyarengera yararakaraga ndetse ikanategeka abasangirangendo bayo ikanababuza.

Gushishikariza kurangwa n'umuco wo kugira isoni, kubera ko bituma umuntu akora ibikorwa byiza ndetse akanareka ibibi.

التصنيفات

Isoni zaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).