Allah aba ari hafi cyane y'umugaragu we mu gicuku cy'igice cya nyuma cy'ijoro

Allah aba ari hafi cyane y'umugaragu we mu gicuku cy'igice cya nyuma cy'ijoro

Hadith yaturutse kwa Abi Umamat yaravuze ati: Amri Ibun Abasat (Imana imwishimire) yaratuganirije avuga ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Allah aba ari hafi cyane y'umugaragu we mu gicuku cy'igice cya nyuma cy'ijoro, nushobora kuba mu bo Allah azazirikana muri ibyo bihe uzabemo."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu aba ari bugufi y'umugaragu we muri kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro, yewe mwemeramana nushobozwa kuba umwe mu bagaragira Allah, bamusingiza ndetse banamwicuzaho muri icyo gihe, kubera ko ari ibyo umuntu akwiye kubyaza umusaruro ndetse akanabigiramo umuhate.

فوائد الحديث

Gushishikariza umuyisilamu gusingiza Allah by'umwihariko mu gice cya nyuma cy'ijoro.

Ibihe birarutanwa hari bimwe byiza byo gusingiza Allah, no kumusaba, ndetse no kubikoramo iswalat.

Mirik avuga ku itandukaniro riri hagati y'ijambo: Ni cyo gihe Nyagasani aba ari bugufi y'umugaragu we kuruta ibindi" no hagati y'ijambo rigira riti: Aho umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye": Ikigamijwe hamwe ni ukugaragaza igihe Allah aba ari bugufi y'umugaragu we ko ari mu gice cya nyuma cy'ijoro, naho hariya handi ni ukugaragaza ibihe umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ko ari igihe yubamye hasi.

التصنيفات

Impamvu zo kwakirirwa ubusabe, ndetse n'ibituma butakirwa.