Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara

Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara

Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti: " Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abubakari. Kandi ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva nimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!"

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yagaragazaga urwego iri ho kwa Nyagasani wayo, kandi ko ari rwo rwego rwo gukunda rusumba izindi, nk'uko Ibrahim (Allah amuhundagazeho amahoro) yarugezeho. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahakanye ko yagira inshuti magara yindi itari Allah, kubera ko umutima wayo usendereye urukundo rwa Allah Nyir'ubutagatifu, no kumuha icyubahiro n'ikuzo ndetse no kuba imuzi, bityo nta wundi yagira inshuti magara utari Allah, Kandi ko iyo aza kugira indi nshuti magara mu biremwa yari kumugira Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire). Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gukunda cyane ugakabya, nk'uko abayahudi n'abakirisitu babigenje ku mva z'abahanuzi babo ndetse n'abakoraga ibyiza muri bo kugeza ku rwego bazigize ibigirwamana bigaragirwa mu cyimbo cya Allah, ndetse banazubakaho insengero ndetse n'aho gusengera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo ibikorwa nk'ibyo.

فوائد الحديث

Agaciro Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire) afite, kandi ko ari we mwiza kuruta abandi basangirangendo, ndetse ko ari we wari ukwiye ubuyobozi nyuma y'urupfu rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Kubaka imisigiti ku marimbi ni kimwe mu bikorwa bibi byakozwe n'abatubanjirije.

Kugira imva ahantu ho gusengera cyangwa se ho kwerekera mu masengesho, cyangwa se kubakaho imisigiti ntibyemewe, mu rwego rwo kwirinda ko byaba ibangikanyamana.

Kubuza gukabiriza gukunda abakora ibyiza kuberako byageza nyirabyo mu ibangikanyamana.

Ubuhambare bw'ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abantu kutazakora, kuko yabibujije mbere y'uko ipfa isigaje amajoro atanu.