Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!

Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!

Hadith yaturutse kwa Salamat Ibun Al Ak'wa-i (Imana imwishimire) yavuze ko Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!", nta kindi cyabimubujije usibye ubwibone! Salamat yaravuze ati: Ntiyigeze abasha kuzamura ukuboko kwe ngo akugeze ku munwa we!

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe urisha imoso, imutegeka ko arisha indyo, Wa mugabo ayisubizanya ubwibone no kubeshya avuga ko atabishobora! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusabira ubusabe bwo kutazashobora kurisha indyo Nuko Allah yakira ubusabe bwayo ukuboko kwe kw'indyo akugira pararize, ntiyashobora nyuma yaho kukuzamura ngo akugeze ku munwa we yaba agiye kurya cyangwa se kunywa.

فوائد الحديث

Ni itegeko kurisha indyo, ni n'ikizira kurisha imoso.

Umuntu ugira ubwibone akanga gukurikiza amategeko y'idini yategetswe aba akwiye ibihano.

Allah yubahishije Intumwa ye ubwo yakiraga ubusabe bwayo.

Biremewe kubwirizanya ibyiza no kubuzanya ibibi mu bihe byose haba no mu gihe cyo kurya.