Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!

Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari iri ku ngamiya yayo ahitwa Al Aqabat mu gitondo yaravuze iti: Ntoragurira utubuye! Nuko nyitoragurira utubuye turindwi duto tungana n'udushaza, nuko itangira kutuzunguza mu kiganza cyayo ivuga iti: "N'ibingana n'utu mu byaha mujye mubyirinda! Irangije iravuga iti: Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!"

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Ibun Madjah na A-Nasa'iy ndetse na Ahmad]

الشرح

Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) aragaragaza ko ku munsi w'igitambo ari mu gitondo yari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari ahitwa Djamratul Aqabat, mu mutambagiro wa nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoze; Nuko ayitoragurira utubuye duto turindwi two gutera, kamwe muri two kari gafite ingano ingana n'ishaza, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idupfumbatiza mu kiganza cyayo, iraducugusa, maze iravuga iti: Amabuye angana n'aya mujye muyakoresha mutera kuri Djamarat. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza abantu gukabya no kurengera imbago z'amategeko y'idini, kubera ko byoretse abatubanjirije.

فوائد الحديث

Kubuza gukabya mu idini, no kugaragaza iherezo ryabyo ribi, ndetse ko ari imwe mu mpamvu zo korama.

Gufatira amasomo ku batubanjirije, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa nabo bakoze.

Gushishikariza kubahiriza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

التصنيفات

Ibibazo byerekeranye n'ubujiji.