إعدادات العرض
Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye
Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye
Hadith yaturutse kwa Zaid Ibun Khalid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye."
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල አማርኛ অসমীয়া Tiếng Việt ગુજરાતી Nederlands پښتو नेपाली ไทย മലയാളം Svenska Кыргызча Română Malagasy ಕನ್ನಡ Српски తెలుగు ქართული Moore Magyar Македонски Češtinaالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ufashije ingabo igiye ku rugamba, akayorohereza kubona ibyo izakenera ku rugendo, no ku rugamba nk'intwaro, ibigenderwaho, ibyo kurya, agatanga n'ibindi bicyenerwa, nawe abarwa nk'uwarurwanye ndetse nawe abona ibihembo nk'iby'abarurwanye. N'usigariyeho uwarugiyeho mu buryo bwiza, akita ku bantu be igihe adahari nawe abarwa nk'uwarurwanye.فوائد الحديث
Gushishikariza abayisilamu gufatanya mu byiza.
Ibun Hadjar yaravuze ati: Muri iyi Hadith harimo gushishikariza kugirira neza ukora ibifitiye abayisilamu akamaro, cyangwa se ugira uruhare mu kubafasha mu nshingano zabo.
Itegeko rusange rizwi nuko umuntu uteye inkunga mugenzi we mu gukora kimwe mu bikorwa byo kumvira Allah, abona ibihembo nk'ibye nta na kimwe kigabanyutse mu bihembo yari kubona.