Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye

Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uwihanganiye umufitiye ideni cyangwa se akanarimubabarira, igihembo cye nta kindi usibye ko ku munsi w'imperuka Allah azamushyira mu gicucu cya Arshi ye, ubwo izuba rizaba ryegerejwe hafi y'imitwe y'abagaragu ba Allah, n'ubushyuhe bwaryo bwabaye bwinshi cyane. Bityo nta n'umwe uzabona igicucu usibye uwo Allah azagiha.

فوائد الحديث

Agaciro ko korohera abagaragu ba Allah Nyir'ubutagatifu, ndetse ko ari imwe mu mpamvu zo kuzarokoka ibihano byo ku munsi w'imperuka.

Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.

التصنيفات

Ubuzima bwo ku munsi w'imperuka.