Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi

Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratwerekera imyifatire yo gusuhuzanya hagati y'abantu ariyo igira iti: "A-SALAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro ya Allah n'impuhwe ze ndetse n'imigisha ye bibabeho." Bityo umuto aba akwiye gusuhuza umukuru, uri ku kigenderwaho agasuhuza ugenda n'amaguru, n'uri kugenda n'amaguru agasuhuza uwicaye, n'abacye bagasuhuza abenshi.

فوائد الحديث

Ni byiza gusuhuzanya mu buryo Hadithi yagaragaje, ariko ugenda n'amaguru aramutse asuhuje uri ku kigenderwaho, n'abandi bavuzwe muri Hadith byakemerwa, ariko byaba binyuranye n'ibikwiye ndetse byiza.

Kwifurizanya indamutso y'amahoro mu buryo bwavuzwe muri Hadith ni imwe mu mpamvu zo kongera urukundo n'ubuvandimwe.

Iyo abantu bareshya mu byiciro byavuzwe, icyo gihe umwiza muri bo ni wa wundi ubanza undi ku musuhuza.

Ubudasa bw'amategeko ya Isilamu aho bwagaragaje byose abantu bacyenera.

Kwigisha imyifatire mu gihe cyo gusuhuzanya no kwifurizanya amahoro, ndetse no gushyira buri icyo ari cyo cyose mu mwanya wacyo.

التصنيفات

Imyifatire yo gusuhuzanya no gusaba uburenganzira.