Buri ngingo zigize umuntu aba akwiye kuzitangira ituro

Buri ngingo zigize umuntu aba akwiye kuzitangira ituro

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Buri ngingo zigize umuntu aba akwiye kuzitangira ituro; buri munsi izuba rirasaho, iyo yunze hagati y'ababiri aba atanze ituro, iyo afashije umuntu akamutwara ku ndogobe ye cyangwa se akamutwazaho ibintu bye aba atanze ituro, n'ijambo ryiza ni ituro, na buri rutambwe ateye ajya gusali biba ari ituro atanze, no gukura kwe mu nzira icyasitaza abantu aba atanze ituro."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri muyisilamu wese urebwa n'amategeko buri munsi aba ategetswe gutanga ituro ringana n'ingingo zigize amagufa ye, akaritanga kubera Imana, no kubera kumushimira iyo ngabire y'ubuzima yamuhaye, n'izo ngingo zamuhaye zimushoboza kugira icyo akora. Kandi iryo turo rikomereza no ku bindi byiza bitandukanye, ntirigarukira ku gutanga umutungo gusa. No muri byo harimo: Kunga ababiri bashyamiranye ni ituro Gufasha udashoboye umufasha kuriraikigenderwaho cye cyangwa ukamuzamuraho umutwaro we ni ituro. Ijambo ryiza nko gusingiza Allah, ubusabe, indamutso y'amahoro n'ibindi ni ituro. Buri rutambwe utera ujya gusali ni ituro. Gukura mu nzira icyatuma abantu basitara ni ituro.

فوائد الحديث

Uburyo ingingo n'amagufa ziremetse mu mubiri w'umuntu ni imwe mu nema za Allah zihambaye, buri rugingo rukwiye gutangirwa ituro mu rwego rwo gushimira iyo nema.

Gushishikariza guhora umuntu ashimira buri munsi kubera izo nema.

Gushishikariza guhora umuntu ahozaho buri munsi gukora iswalat z'umugereka no gutanga amaturo.

Agaciro ko kunga abashyamiranye.

Gushishikariza ko umuntu akwiye gufasha mugenzi we, kuko kumufasha ari ituro.

Gushishikariza kwitabira iswalat z'imbaga mu misigiti.

Kubaha inzira abayisilamu banyura ni itegeko, no kwirinda ibyabagirira nabi cyangwa se bikababangamira.

التصنيفات

Agaciro k'ubuyisilamu n'ibyiza byabwo.