إعدادات العرض
Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye!
Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye!
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe akuye kwa Nyagasani we yavuze ati: “Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye! Imana Nyagasani ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye hanyuma amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. None mbabariye umugaragu wanjye, nakore icyo ashaka.”
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Malagasy тоҷикӣ Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan ქართული bm Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahishuriwe imvugo iyikuye kwa Nyagasani wayo yavuze ko umugaragu iyo akoze icyaha yarangiza akavuga ati: Mana mbabarira icyaha cyanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani we ubabarira ibyaha, nuko akakimubabarira cyangwa se akakimuhanira, namaze kumubabarira. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimubabarira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Hanyuma iyo yongeye gukora icyaha akavuga ati: Mana Nyagasani mbabarira ibyaha byanjye, Allah aravuga ati: Umugaragu wanjye yakoze icyaha amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha! Nuko akabimubabarira cyangwa akabimuhanira, usibye ko mbabarira umugaragu wanjye. Nakore icyo ashatse niba igihe cyose akoze icyaha yicuza, kandi akababazwa nacyo, ndetse agafata umugambi wo kutazasubira, ariko rimwe na rimwe umutima we ukamunesha akongera agakora icyaha; niba abigenza atyo akora icyaha yarangiza akicuza nanjye nzakomeza kumubabarira, kubera ko kwicuza bisiba ibyabibanjirije.فوائد الحديث
Impuhwe za Allah zagutse ku bagaragu be, kandi ko umuntu uko yakora icyaha kose, iyo agarukiye Allah akamwicuzaho aramubabarira.
Umwemeramana yiringira imbabazi za Nyagasani we, agatinya ibihano bye, akihutira kwicuza ntatsimbarare ngo akomeze kuba mu byaha.
Ibisabwa kugira ngo ukwicuza kwakirwe ni ibi bikurikira: Kureka icyaha, no kubabazwa nacyo no gufata umugambi wo kutazagisubira; ariko iyo ari icyaha cy'amahugu yakorewe abagaragu nk'ikijyanye n'imitungo yabo cyangwa se icyubahiro cyabo, cyangwa se n'ubuzima bwabo, hiyongeraho icya kane ari cyo cyo gusaba imbabazi uwo wagikoreye cyangwa se ukakimusubiza.
Agaciro ko kumenya Allah bituma umugaragu amenya amategeko y'idini rye, bikanatuma yicuza buri uko akoze icyaha, bityo ntiyihebe cyangwa se ngo atsimbarare.
التصنيفات
Agaciro ko gusingiza Allah.