Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza

Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza

Hadith yaturutse kwa Djarir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzimwa koroha, ntashobozwe kurangwa nabyo muri gahunda ze zo mu idini no mu mibereho, no mu byo akora ku giti cye ndetse hamwe n'abandi, azaba yimwe ibyiza byinshi.

فوائد الحديث

Agaciro ko kurangwa no koroha ndetse no koroherana, no kunenga kurangwa n'uburakare.

Koroha bituma ibyiza byo mu isi no ku munsi w'imperuka bigerwaho kandi bikiyongera, mu gihe kurangwa n'uburakare ari ikinyuranyo cyabyo.

Koroha ni umusaruro wo kurangwa n'imico myiza no kuba umunyamaharo, naho uburakari ni umusaruro w'urwango n'umutima mubi. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashimagije kurangwa no koroha ku buryo bukomeye.

Sufiyani A-Thawuriy (Allah amugirire impuhwe) yabwiye bagenzi be ati: Ese koroha mwaba muzi icyo ari cyo? Ni ugushyira ibintu mu mwanya wabyo, aho gukara ugakara naho koroha ukoroha, n'ahacyeneye intwaro mu gihe cyazo.

التصنيفات

Imico myiza.