Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi

Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi, ntimugashakishe inenge za bagenzi banyu, ntimukanekane, ntimukagirirane amashyari, ntimukagambanirane, ntimukagirane inzangano, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu inababuza kurangwa na bimwe mu byateza umwiryane n'urwango hagati y'abayisilamu. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira: Gucyeka, ari byo gutecyerereza mugenzi wawe ibyo udafitiye gihamya, ndetse Intumwa yanagaragaje ko ibyo ari ikinyoma kigaragara. Gushakisha inenge z'abandi, ucukumbura inenge zabo waba ukoresheje ijisho (kureba) cyangwa se ugutwi (Kumviriza). Kuneka, ari byo bisobanuye gushakisha ibitagaragarira amaso, akenshi bikorwa hagamijwe ikibi. Ishyari ari byo kubabazwa n'ibyiza n'ingabire zageze ku bandi. Kugambanirana, ari byo kuba buri wese yaba nyamwigendaho ntasuhuze mugenzi we w'umuyisilamu cyangwa se ngo amusure. Kugirirana urwango ari byo kwanga no kwitarura abandi no kubabangamira, no kubazingira umunya, no kubuka inabi. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ijambo rikomeye rihuriza hamwe abasilamu ndetse rigatuma nta n'ikibazo bagirana hagati yabo iravuga iti: (Kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe). Bityo ubuvandimwe ni ryo pfundo ribungabunga imibanire hagati y'abantu, rikongera urukundo n'ubumwe hagati yabo.

فوائد الحديث

Gucyecyera umuntu nabi, igihe yagaragaweho n'ibimenyetso ntacyo bitwara, ariko umwemeramana aba akwiye kuba umunyabwenge ndetse akagira n'ubushishozi, ntashukwe n'abagizi ba nabi n'abangizi.

Ikigamijwe mu kwihanangiriza abantu ni ugushinjanya umuntu yishyiramo, ndetse ugasanga anabikomeyeho. Naho ibyo umuntu yatekereza kuri mugenzi we ariko ntabitindeho , ntibimutindemo byo ntacyo bitwaye.

Ni ikizira impamvu zose zatera amacakubiri n'inzangano hagati y'abagize umuryango mugari wa Kisilamu, nko kunekana, no kugirirana amashyari n'ibindi nkabyo.

Inama yo kubanira neza umuyisilamu mugenzi wawe no kumufata nk'umuvandimwe umugira inama ndetse unamukunda.