إعدادات العرض
Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera
Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu umwe ari guha inyigisho mugenzi we zo kureka kurangwa n'isoni, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera."
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు မြန်မာ ไทย Deutsch 日本語 پښتو অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە Kiswahili தமிழ் دری Fulfulde Magyar ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan ქართული тоҷикӣ Македонски bm Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu ugira inama mugenzi we z'uko akwiye kureka kugira isoni! Nuko Intumwa imubwira ko kugira isoni ari kimwe mu bimenyetso by'ukwemera, kandi ko igihe cyose isoni zizana ibyiza. Kugira isoni kandi ni umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.فوائد الحديث
Icyakubuza gukora ibyiza ntikitwa isoni, ahubwo ni ubwoba, cyangwa se ubugwari, cyangwa se kuba utabishoboye,...
Kugirira Allah isoni ni ugukora ibyo yagutegetse, ukirinda ibyo yakubujije.
Kugirira isoni abantu ni ukububaha, no kubashyira mu mwanya wabo, no kwirinda ibyo adakunda.
التصنيفات
Imico myiza.