Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah

Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah ni ukuvuga ngo: SUB'HANALLAHIL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye, SUB'HANALLAH WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu ni ubwa Allah we ukwiye ishimwe."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza amagambo abiri umuntu avuga atamugoye no mu buryo yaba ameze bwose, kandi ko ibihembo byayo bihambaye ku munzani, kandi ko Nyagasani wacu Allah Nyir'impuhwe ayakunda, ariyo: SUB'HANALLAHIL ADHWIIM, SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: kubera ukuntu akubiyemo ibisingizo bya Allah by'ubuhambare n'ubutungane, no kumutagatifuza amutandukanya n'inenge iyo ari yo yose.

فوائد الحديث

Gusingiza Allah gusumba ibindi ni igihe gukubiyemo gutagatifuza Allah no kumusingiza.

Kugaragaza uburyo impuhwe za Allah zagutse, kubera ko igikorwa gito agihembera ingororano nyinshi.

التصنيفات

Amagambo yo gusingiza Allah muri rusange.