Umwiza muri mwe kubarusha ni uwize Qur'an ndetse akanayigisha abandi

Umwiza muri mwe kubarusha ni uwize Qur'an ndetse akanayigisha abandi

Hadithi yaturutse kwa Uthman (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwiza muri mwe kubarusha ni uwize Qur'an ndetse akanayigisha abandi."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwiza kuruta abandi imbere ya Allah, ndetse akaba anabarusha urwego ari uwize Qur'an akaba ayisoma yarayifashe mu mutwe, anasobanukiwe amategeko ayikubiyemo, ndetse akanabyigisha abandi, hiyongereyeho no kuyishyira mu bikorwa.

فوائد الحديث

Kugaragaza agaciro ka Qur'an ndetse ko ariyo magambo meza, kubera ko ari amagambo ya Allah.

Umunyeshuri mwiza kuruta abandi ni uwigisha abandi, ibyo azi ntibibe ari we bigarukiraho gusa.

Kwiga Qur'an ndetse no kuyigisha hakubiyemo kuyisoma no gusobanukirwa ibisobanuro byayo hamwe n'amategeko ayikubiyemo.

التصنيفات

Agaciro ko kwita kuri Qur'an Ntagatifu.