Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange

Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange

Hadithi yaturutse kwa Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuyisilamu atagira ukwemera kuzuye cyeretse urukundo akunda Intumwa y'Imana arubanje ku rwo akunda nyina, na se, n'umwana we ndetse n'abantu bose. Urwo rukundo rudusaba kuyumvira no kuyirengera no kuyitabara ndetse no kureka kuyigomekaho.

فوائد الحديث

Gukunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni itegeko, kandi urukundo rwayo rugomba kubanza mbere y'urwo dukunda ikiremwa icyo ari cyo cyose.

Mu bimenyetso bigaragaza urukundo rwuzuye; ni ukurengera imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kwitanga ndetse no gutanga umutungo kubera iyo mpamvu.

Urukundo rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rusaba kuyumvira mu byo itegetse, no guhamya ukuri kw'ibyo yavuze, no kwitandukanya n'ibyo yabujije ikanihanangiriza, no kuyikurikira mu byo yigishije no kureka ibihimbano.

Uburenganzira bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo buhambaye kuruta ubw'abandi bantu, kubera ko ari bwo mpamvu yo kuyoboka kwacu tuva mu buyobe, no kuturokora umuriro, ndetse n'intsinzi y'ijuru.

التصنيفات

Ibikorwa by'imitima.