Umuntu wize ubumenyi bw'iby'inyenyeri, azaba yize bumwe mu bumenyi bw'uburozi, na buri uko ubwongereye niko aba yongera kwiga uburozi

Umuntu wize ubumenyi bw'iby'inyenyeri, azaba yize bumwe mu bumenyi bw'uburozi, na buri uko ubwongereye niko aba yongera kwiga uburozi

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umuntu wize ubumenyi bw'iby'inyenyeri, azaba yize bumwe mu bumenyi bw'uburozi, na buri uko ubwongereye niko aba yongera kwiga uburozi."

[Sahih/Authentic.] [Ibn Maajah]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wize ubumenyi bw'inyenyeri, n'imigendekere yazo no kuboneka kwazo no kubura kwazo akabihuza n'ibibera ku isi nk'urupfu cyangwa se ubuzima cyangwa se uburwayi by'umuntu runaka n'ibindi mu bijyanye n'ibizaba mu gihe kizaza, uwo muntu aba yize kimwe mu bigize uburozi, kandi na buri uko umuntu akomeje kubyiga niko aba yiga ibijyanye n'uburozi.

فوائد الحديث

Ni ikizira gukoresha ibijyanye n'inyenyeri usobanura ibizaba mu gihe kizaza, kubera ko ibi ari bimwe mu kwigamba kumenya ubumenyi bw'ibyihishe.

Ubumenyi bw'ibijyanye n'inyenyeri bugambiriye kumenya ibitagaragara ni ikizira ndetse ni na bumwe mu bwoko bw'uburozi buhabanye n'ukwemera nyako (Tawhidi), bitandukanye no kumenya inyenyeri n'ibyerekezo byazo cyangwa se ushaka kumenya aho werekera usali (Qiblat) cyangwa se kumenya ibihe n'amezi, kuko ubu bwo buremewe.

Buri uko umuntu yongereye ubu bumenyi bw'ibijyanye n'inyenyeri, aba ari kongera ubumenyi bw'ibijyanye n'uburozi.

Ubusanzwe inyenyeri zifite akamaro ko mu ngeri eshatu Allah yavuze mu gitabo cye gitagatifu: Ni umutako w'ikirere, n'ibimenyetso biyobora abantu, n'ibishashi byo gutera za shitani (amajini yigometse).