Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera

Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabiye kwirukanwa mu mpuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu, utanga ruswa n'uyakira. No muri byo harimo ibihabwa abacamanza, kugira ngo babogame mu guca urubanza, bityo uwayitanze agere ku cyo yifuza kandi atari we ugikwiye.

فوائد الحديث

Kirazira gutanga ruswa, kuyakira cyangwa kuba umuhuza mu itangwa ryayo, no gufasha kuyibona kubera ko ari bimwe mu gufatanya mu bibi.

Ruswa ni kimwe mu byaha bikuru, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavumye uyitanga n'uyakira.

Gutanga ruswa mu bijyanye n'ubutabera ni icyaha gihambaye, kandi gikomeye, kubera ko harimo amahugu no guca urubanza bihabanye n'ibyo Allah yategetse.

التصنيفات

Imyifatire igenga umucamanza.