Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse

Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse

Hadithi yaturutse kwa A-Nawas Ibun Sam'aan Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse ariko mu mpande zayo hari inkuta ebyiri, ziriho imiryango itandukanye ifunguye. No kuri buri muryango hariho amarido, no ku ntangiriro z'iyo nzira hari umuhamagazi uyobora abantu ababwira ati: Yemwe bantu! Nimukurikire inzira igororotse mwese uko mwakabaye kandi muramenye ntimukurikire utundi tuyira! Hari n'undi uhagaze mu nzira hejuru, ushatse gufungura ngo anyure muri umwe muri ya miryango akamubuza amubwira ati: Uritonde, ntuwufungure, kubera ko nuwufungura urahita uwinjiramo nturi bubashe kongera kugaruka. Iyo nzira ni ubuyisilamu, inkuta ebyiri ni amategeko ya Allah, indi miryango ifunguye ni ibyo Allah yaziririje, naho wa wundi uri mu ntangiriro y'inzira ayobora abantu ni igitabo cya Allah Qur'an, uri mu nzira hejuru abuza abantu kwinjira muri ya miryango ni umutimanama buri muyisilamu afite uba umugira inama yo kutishora mu biziririjwe."

[Sahih/Authentic.] [At-Tirmidhi]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse itarimo ikorosi, ariko mu mpande zayo hari inkuta ebyiri, zikaba ari amategeko ya Allah ziriho imiryango itandukanye ifunguye ikaba ari ibyo Allah yaziririje. No kuri buri muryango hariho amarido adatuma utambutse areba ibirimo imbere, no ku ntangiriro z'iyo nzira hari umuhamagazi uyobora abantu ababwira ati: Yemwe bantu! Nimukurikire inzira igororotse mwese uko mwakabaye kandi muramenye ntimukurikire utundi tuyira! N'uyu muhamagazi akaba ari igitabo cya Allah hari n'undi uhagaze mu nzira, ushatse gufungura amarido ngo anyure muri umwe muri ya miryango akamubuza amubwira ati: Uritonde, ntuwufungure, kubera ko nuwufungura urahita uwinjiramo nturi bubashe kwifata ngo ntiwinjire, uyu muhamagazi ni umutima mana buri muyisilamu afite uba umugira inama yo kutishora mu biziririjwe ."

فوائد الحديث

Isilamu ni idini ry'ukuri, ni nayo nzira igororotse izatugeza mu ijuru.

Ni itegeko kwitwararika amategeko ya Allah ukazirura ibyo yaziruye, ukaziririza ibyo yaziririje, kandi kubyoroshya bigusha mu buyobe no korama.

Agaciro ka Qur'an ihambaye no gushishikariza kuyishyira mu bikorwa, kuko irimo umuyoboro n'urumuri n'intsinzi.

Impuhwe za Allah afitiye abagaragu be ndetse no kuba yarashyize mu mitima y'abemeramana umutimanama ubaburira ukanababuza kugwa mu byaboreka.

Ku bw'impuhwe za Allah, Allah yashyiriyeho abagaragu be ibituma batagwa mu byaha no gukora ibibi.

Zimwe mu nzira zo kwigisha harimo gutanga ingero kugira ngo bisobanuke.