ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, uburagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo

ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, uburagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo

Hadithi yaturutse kwa Thawbani (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yasozaga gusali, yasabaga Allah imbabazi inshuro eshatu hanyuma ikavuga iti: ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, uburagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo" Al Walid yaravuze ati: Nuko mbwira Al Awza'iy nti: Gusaba Allah imbabazi bikorwa bite? Aransubiza ati: Ujye uvuga uti: ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira,..."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yasozaga gusali yajyaga ivuga iti: ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira. Yarangiza igasingiza ubuhambare bwa Allah Nyagasani we igira iti: ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, ubutagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo. Kandi Allah ingororano ze ntizigira ingano hano mu isi no ku munsi w'imperuka, Nyir'ubuhambare Nyir'ubuntu.

فوائد الحديث

Gushishikariza gusaba Allah imbabazi nyuma ya buri swala, ndetse no kubihozaho.

Gushishikariza gusaba Allah imbabazi mu rwego rwo kuziba icyuho n'aho umuntu yadohotse mu bikorwa byo kwiyegereza Allah.

التصنيفات

Amagambo akoreshwa mu gusingiza Allah mu iswalat.