Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda

Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda

Hadithi yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Ma'adiy Karib (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhi, na A-Nasa'iy mu gitabo cye A-Sunani Al Kubra, ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza imwe mu mpamvu zituma ubuvandimwe hagati y'abayisilamu bukomera, ndetse zikanasakaza urukundo hagati yabo. Iyo mpamvu nta yindi ni ukubwira umuvandimwe wawe ukunda ko umukunda.

فوائد الحديث

Ibyiza byo gukundana kuzira uburyarya kubera Allah Nyir'ubutagatifu, bitari ku zindi nyungu z'isi.

Ni byiza kubwira uwo ukunda kubera Allah ko umukunda, kugira ngo byongere urukundo no kwiyumvanamo.

Gukwiza urukundo hagati y'abemeramana bikomeza ubuvandimwe bwabo bushingiye kukwemera kimwe, bukanarinda umuryango mugari kuba wasenyuka, cyangwa se ngo uzemo amacakubiri

التصنيفات

Imico myiza., Imyifatire yo kuvuga no guceceka.