Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura

Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itegeka abantu basali kugorora imirongo yabo, kandi ko nta bakwiye guhagarara imbere y'abandi cyangwa se inyuma yabo, kandi ko kuyigorora bituma iswalat yuzura ikanatungana, ndetse ko kugorama kw'imirongo bitera ukudatungana kw'iswalat no kutuzura kwayo.

فوائد الحديث

Ni itegeko kwita ku cyo ari cyo cyose cyatuma iswalat yuzura ikanatungana, ndetse kikayirinda kutuzura.

Ubugenge bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu kwigisha, aho ihuza itegeko n'impamvu, igamije kugaragaza impamvu y'iryo tegeko, no gutuma imitima ishishikarira kurikora.

التصنيفات

Amategeko agenga umuyobozi n'umuyobowe mu Iswalat., Amategeko agenga imisigiti.