Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi

Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse koza ibikoresho byo mu rugo inshuro zirindwi igihe imbwa yabirigaseho , imwe muri zo agakoresha itaka, hanyuma akaza kunyugurisha amazi nyuma yaho, bigatuma isuku yuzuye ikorwa ndetse igakuraho uwo mwanda n'ingaruka zawo.

فوائد الحديث

Urukonda rw'imbwa ni umwanda ukomeye.

Kuba imbwa yarigata ku gikoresho cyo mu rugo, icyo gihe kiba gihumanye, ndetse n'amazi akirimo akaba ahumanye.

Gusukuza itaka no kubisubiramo inshuro zirindwi ni umwihariko igihe imbwa yarigase ku gikoresho, ntabwo havugwamo inkari zayo n'undi mwanda wayo, n'ibindi imbwa yarigataho.

Uburyo bwo koza ibikoresho hifashishijwe itaka: Ni ukuba umuntu yashyira amazi muri cya gikoresho akongeramo itaka, maze urwo ruvangitirane rw'amazi n'itaka akaba ari byo yogesha igikoresho cye.

Uburyo Hadith igaragara ni rusange ku mbwa zose, ndetse n'imbwa amategeko yatwemereye korora nk'izo kwifashisha mu guhiga, n'umutekano ndetse no kuragira amatungo.

Isabune n'ibindi byifashishwa mu isuku, ntibisimbura itaka, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze itaka.

التصنيفات

Kwikiza umwanda., Isuku y'ibikoresho.