إعدادات العرض
Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana
Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana
Hadith yaturutse kwa Thawbani (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana." Abu Qilaabat yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahereye ku bo ishinzwe, Abu Qilaabat arangije aravuga ati: Ninde muntu waza arusha ibihembo wa wundi uha ibitunga abo ashinzwe bakiri bato, abatoza ubupfura, Allah akabagira ab'umumaro kuri we!"
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Kiswahili Português සිංහල دری অসমীয়া ไทย Tiếng Việt አማርኛ Svenska Yorùbá Кыргызча Hausa ગુજરાતી नेपाली Oromoo മലയാളം Română Nederlands Soomaali پښتو తెలుగు ಕನ್ನಡ Malagasy Српски Mooreالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje inzira zitandukanye zo gutanga imitungo mu nzira ya Allah, ndetse inazitondekanya ikurikije iy'itegeko kurusha izindi, igihe zahuriranye; ahera kuyikomeye kuruta izindi; Avuga ko umutungo urusha iyindi ingororano ari wa wundi umuyisilamu atanze awuha abo ashinzwe nk'umugore n'abana be. Hanyuma hagakurikiraho gutanga umutungo ku kigenderwaho cyawe nk'ifarasi cyagenewe kujya ku rugamba uharanira inzira ya Allah. Hanyuma hagakurikiraho gutanga umutungo uha bagenzi bawe n'inshuti zawe kubera ko nabo baharanira inzira ya Allah.فوائد الحديث
Gukurikiranya uburyo bwo gutanga umutungo mu nzira ya Allah hakurikijwe uko burutanwa mu gaciro, mu buryo bwavuzwe by'umwihariko igihe buhuriranye.
Kugaragaza ko gutanga umutungo uha abo ushinzwe ibyo bacyeneye ari cyo kibanza mu bihembo n'agaciro.
Gutanga umutungo uharanira inzira ya Allah nabyo ni kimwe mu bifite agaciro n'ingororano zihambaye, nko kugura ibikoresho bicyenewe, gutera inkunga abarwana muri iyo nzira.
Byavuzwe ko inzira y'Imana ari buri gikorwa cyo kumvira Allah, urugero nk'umutambagiro mutagatifu.