Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona

Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona! N'uzahamagarira abandi ubuyobe, azabona ibihano bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira nta kigabanyutse mu bihano bazabona."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu uyobora akanashishikariza abandi inzira igororotse y'ukuri cyangwa se akabashishikariza gukora icyiza, azabona ibihembo bingana n'iby'abazamwumvira nta gihembo kigabanyutse mu bihembo by'abamwumviye. N'uzayobora abantu mu nzira y'ubuyobe no gukora ibyaha cyangwa kubazirurira ibiziririjwe, azabona ibihano bingana n'iby'abazamwumvira nta kigabanyutse mu bihano bazahanishwa.

فوائد الحديث

Agaciro ko guhamagarira abandi kuyoboka no gukora ibyiza byaba bicye cyangwa se byinshi, kandi ko uhamagarira abandi ibyo, abona ibihembo bingana n'iby'uwamukurikiye. Ibi bikaba ari ibigaragaza ingabire za Allah n'ineza ye ihebuje.

Ubuhambare bwo guhamagarira abantu ubuyobe n'ibibi byaba bicye cyangwa se byinshi, kandi ko ubihamagariye abandi abona ibihano nk'iby'abamwumviye.

Ineza yiturwa indi, bityo uhamagariye ibyiza nawe ahembwa ibyiza nk'iby'uwabikoze, n'uwahamagariye ibibi nawe abona ibihano nk'iby'uwabikoze.

Umuyisilamu ategetswe kwitwararika ndetse akagira amacyenga ko hari abamwigana kubera ibyaha bye akora ku mugaragaro bamubonaho, bigatuma azikorera ibyaha bye n'iby'abamwiganye kabone n'iyo atabibashishikariza.