إعدادات العرض
Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo
Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tagalog Kurdî Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் සිංහල မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە Hausa ไทย دری Akan Български Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Azərbaycan Wolof Oromoo Soomaali Українська bm km rn ქართული Македонски Српски Lingalaالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravuga ku byiza bya Allah n'impuhwe ze, ndetse ko umuyisilamu iyo asanzwe akora ibikorwa byiza ari muzima ndetse atari no mu rugendo, hanyuma akagira impamvu nk'iy'uburwayi cyangwa se urugendo ntabashe kubikora, cyangwa se n'indi mpamvu iyo ari yo yose, yandikirwa ibihembo byuzuye nk'uko yabyandikirwaga ari muzima ndetse atari no ku rugendo.فوائد الحديث
Kuba ingabire za Allah ari nyinshi ku bagaragu be.
Gushishikariza kugira umuhate mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, no gufatirana ibihe umuntu ari muzima kandi afite n'umwanya.