إعدادات العرض
Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye
Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye."
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Français ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் ไทย دری Български Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română тоҷикӣ O‘zbek Akan नेपाली Moore Azərbaycan Wolof Oromoo Soomaali Українська km bm rn ქართული Македонски Српскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza bumwe mu burenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we w'umuyisilamu. Uburenganzira bwe bwa mbere ni ukwikiriza indamutso ye y'amahoro akwifurije igihe agusuhuje. Ubwa kabiri: Ni ukumusura igihe yarwaye. Ubwa gatatu: Ni ukumuherekeza igihe bagiye kumushyingura igihe yapfuye, kuva mu rugo rwe, aho bamukoreye isengesho ry'uwapfuye kugeza amaze gushyingurwa. Uburenganzira bwa kane: Kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye mu birori by'ubukwe no mu bindi. Uburenganzira bwa gatanu: Nuko igihe yitsamuye agashimira Allah, umwifuriza impuhwe ukamubwira uti: YAR'HAMKALLAH: Allah akugirire impuhwe, nawe akamusubiza ati: YAHDIIKUMULLAH WA YUSW'LIH BALAKUM: Allah abayobore kandi abatunganyirize ibyanyu.فوائد الحديث
Ubuhambare bw'idini y'ubuyisilamu mu gushimangira uburenganzira abayisilamu bafite kuri bagenzi babo, no gushimangira ubuvandimwe n'urukundo hagati yabo.