إعدادات العرض
Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere
Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە සිංහල ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română Српски тоҷикӣ O‘zbek Moore नेपाली Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan bm ქართული Lingala Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ibyiza byo gukora igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadr) kiba mu minsi icumi ya nyuma y'ukwezi kwa Ramadhan, kandi ko ugize umuhate muri iryo joro asali, asaba ubusabe, asoma Qur'an, asingiza Allah, abyemera, yemera n'ibyavuzwe ku byerekeranye n'ibyiza byaryo, yiringiye ibihembo by'ibyo akora kwa Allah Nyir'ubutagatifu, adakorera ijisho cyangwa se kuvugwa, uwo abarirwa ibyaha bye yakoze mbere.فوائد الحديث
Agaciro k'ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) no gushishikariza kurikoramo ibihagararo by'ijoro.
Ibikorwa byiza ntibyakirwa cyeretse ibikoranywe umugambi w'ukuri
Ibyiza bya Allah n'impuhwe ze; kubera ko umuntu ukoze igihagararo mu ijoro ry'igeno afite ukwemera no kwiringira ibihembo byaryo kwa Allah, ababarirwa ibyaha byose yakoze mbere.