Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu

Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu

Hadithi yaturutse kwa Shadad Ibun Aw'si (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ibintu bibiri nazirikanye mbikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arangije aravuga ati: "Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu; nimuramuka mwishe mujye mwica neza. Nimunabaga, mujye mubaga neza. Kandi buri wese muri mwe ajye atyaza icyuma cye neza kandi ajye yorohereza itungo agiye kubaga!”

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuzirikana Allah ku buryo buhoraho mu bikorwa byo kumwiyegereza, mu gukora ibyiza, mu kwirinda kugirira nabi ibiremwa bye, tutibagiwe no kugira neza mu kwica ndetse no kubaga. Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe. Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.

فوائد الحديث

Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu n'ubuntu bwe agirira ibiremwa bye.

Kwica no kubaga mu buryo bwiza, ukabikora mu buryo amategeko yagennye.

Amategeko y'idini ry'ubuyisilamu aruzuye kandi aratunganye, kandi abumbatiye ibyiza byose, no muri byo harimo no kugirira impuhwe inyamaswa no kuyorohera.

Birabujijwe gushinyagurira umuntu wishwe.

NI ikizira kwica urw'agashinyaguro inyamaswa.