إعدادات العرض
Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana
Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: "Umunsi umwe nari inyuma y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) impetse ku ngamiya, maze irambwira iti "Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu (yamaze kwandika ibizaba) yareguwe ndetse n’ibitabo (byanditswemo) wino yarumutse byararangiye."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili فارسی தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Malagasy тоҷикӣ Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan Tagalog ქართული bm lnالشرح
Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) aratubwira ko yari akiri umwana muto, igihe kimwe yari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhetse ku ndogobe iramubwira iti: Ngiye kukwigisha ibintu bizakugirira umumaro: Jya wita ku mategeko ya Allah, witandukanye n'ibyo yakubujije, igihe cyose ajye akubona mu bikorwa bimushimisha, nta gusange mu bikorwa byo kumwigomeka; ibyo nubikora ingororano zawe nta zindi nuko Allah azakurinda ibibi hano kuri iyi si no ku munsi w'imperuka, anagutabare ibikugoye aho uzaba uherereye hose. Kandi nushaka kugira icyo usaba ntuzagire undi ugisaba usibye Allah kubera ko ari we wenyine usubiza abamusabye. Nunashaka inkunga ntuzagire undi uyisaba usibye Allah. Kandi wizere udashidikanya ko nta cyakugirira akamaro kabone n'iyo abatuye isi bose bakiteranya ngo bagire icyo bakumarira usibye ibyo Allah yakugeneye, nta n'ikibi cyakubaho kabone n'iyo isi yose yakiteranya ngo igire icyo igutwara usibye ibyo Allah yakugeneye ko bizakubaho. Kandi ko ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yakugeneye bijyanye n'ubugenge bwe n'ubumenyi bwe, kandi nta wahindura ibyo Alllah yanditse.فوائد الحديث
Ni iby'agaciro kwigisha abana bato amasomo y'idini mu myemerere n'imyifatire n'ibindi.
Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.
Itegeko ryo kwishingikiriza Allah no kuba ari we wo kwiringira wenyine, kandi niwe mwiza wo kwiringira.
Kwemera igeno rya Allah no kunyurwa naryo, kandi ko Allah yagennye buri kintu.
Uwirengagije amategeko ya Allah, Allah nawe aramwirengagiza ndetse akanamutererana.