إعدادات العرض
Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru
Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru kandi umuntu akomeza kuba umunyakuri no kurangwa nakwo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyakuri; mujye munirinda ibinyoma kuko biganisha mu bibi, n'ibibi bikaganisha mu muriro; kandi umuntu akomeza kuba umunyabinyoma no kurangwa nabyo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyabinyoma ruharwa!"
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල Hausa Kurdî Português தமிழ் অসমীয়া Kiswahili ગુજરાતી Nederlands پښتو नेपाली മലയാളം Svenska ไทย Кыргызча Română Malagasy ಕನ್ನಡ Српски తెలుగు ქართული Moore Magyar Македонски Čeština Українська Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kurangwa n'ukuri, inavuga ko umuntu urangwa nakwo bimuganisha mu gukora ibyiza bihoraho, n'uhozaho ibyiza bimuganisha mu ijuru. Kandi umuntu uhojejeho kurangwa n'ukuri mu ibanga no ku mugaragaro, aba akwiye kwitwa umunyakuri ukomeye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza ababeshyi n'abavuga ibinyoma, kuko bigeza nyirabyo kugutana inzira igororotse no gukora ibibi n'ubwangizi hanyuma bikazamugeza no mu muriro. N'iyo akomeje kubeshya kenshi agera aho akazandikwa kwa Allah ko ari umwe mu babeshyi ruharwa.فوائد الحديث
Kurangwa n'ukuri ni umuco mwiza uharanirwa, kuberako umuntu iyo akomeje kurangwa nako kugera ku rwego biba kimwe mu bimugize, kwa Allah yandikwa mu banyakuri.
Kubeshya ni umuco mubi, urangwa nawo kenshi mu mvugo n'ibikorwa bikagera ku rwego biba kimwe mu bimugize, kwa Allah yandikwa mu babeshyi kabuhariwe.
Ukuri gukoreshwa mu mvugo tuvugisha ururimi, kikaba ari ikinyuranyo cyo kubeshya, hari n'ukuri mu migambi, ari ko kwegurira buri gikorwa cyose Allah; n'ukuri mu kugambiririra gukora ibyiza, n'ukuri mu bikorwa; urwego rwa nyuma rwo kuba umunyakuri ni ukuba ibyawe bitagaragarira amaso biba bireshya n'ibyo abantu babasha kubonesha amaso. N'ukuri mu bindi twiyegerezamo Allah nko kumutinya no kumwiringira n'ibindi. Umuntu uzarangwa n'ibi, azaba ari umunyakuri ukomeye, cyangwa se akarangwa na bimwe muri byo, azaba ari umunyakuri byoroheje!
التصنيفات
Imico myiza.