إعدادات العرض
Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini
Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini
Hadithi yaturutse kwa Muawiyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ ไทย Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română नेपाली Српски Soomaali Moore Українська Български Wolof Azərbaycan ქართული тоҷикӣ bmالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uwo Allah ahitiyemo ibyiza, imuha gusobanukirwa idini rye, kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igabanya ingabire z'ibyo Allah yayihaye byaba mu mafunguro cyangwa se ubumenyi ndetse n'ibindi, kandi ko ugaba ingabire w'ukuri ari Allah, naho abandi batari we bo ni impamvu ntibagira icyo bakumarira usibye ku burenganzira bwa Allah, kandi mu bayoboke b'Intumwa y'Iman hari abazakomeza gushikama ku dini rya Allah, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo yabatwara kuzageza ku munsi w'imperuka w'imperuka.فوائد الحديث
Ubuhambare n'ibyiza by'ubumenyi bw'idini no kubwiga ndetse no kubushishikariza abandi.
Ni ngombwa ko mu bayoboke b'Intumwa y'Imana hagomba kubamo abahagaze ku kuri, bamwe nibataguhagararaho hagomba kuza bandi baguhagararaho.
Kugira ubumenyi bw'idini biri mu byiza Allah ahitiramo umugaragu we.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igaba ku itegeko rya Allah no ku bushake bwe, kandi yo ubwayo ntacyo itunze.
التصنيفات
Agaciro k'ubumenyi.