Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!

Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!

Hadithi yaturutse kuri umwe mu bagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!"

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iraburira abantu kutajya ku mupfumu n'umuntu uragura, n'utera inzuzi ndetse n'abandi nkabo bavuga ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara babanje kugira ibyo bifashisha, kandi ko kujya kumubaza kuri ibyo, bihagije kuba byaba impamvu y'uko yimwa ibihembo by'iswalat akoze mu minsi mirongo ine, mu rwego rwo kumuhanira icyo cyaha gikuru yakoze.

فوائد الحديث

Ni ikizira kuraguza no kujya mu bapfumu ugamije kugira ibyo ubabaza mu bumenyi bw'ibitagaragara.

Umuntu ashobora kwimwa ingororano z'ibikorwa byiza yakoze mu rwego rwo kumuhana ku cyaha yakoze.

Mu bivugwa muri iyi Hadithi haninjiramo ubundi buryo bw'uburaguzi nk'ibyo bita gusoma ibiri mu kiganza cyangwa se mu gikombe ukabwira umuntu ibizamubaho ntabwo byemewe kujya kureba abakora ibintu nk'ibi nubwo waba ubitewe n'amatsiko kubera ko ibi byose ni uburaguzi n'ubupfumu kandi ababikora baba bagaragaza ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara.

Ibi niba ari igihano cy'uwagiye ku mupfumu, byaba bimeze bite ku muntu ubikora??

Iswalat z'iminsi mirongo ine urazikora ntubihemberwe ariko ntabwo wemerewe kuzisubiramo kubera ko zitakiriwe.